Bamwe ubu bari kwibaza icyo bishatse kuvuga, niba ari ikimenyetso kivuye mu ijuru cyangwa ari ibisanzwe, ariko bidakunze kuba kunzu ya Papa.
Inyubako izwi nka Mutagatifu Petero ikaba igicumbi cya Papa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yamyasheho umurabyo munini amasaha macye nyuma y’uko Papa Benedigito wa 16 yeguye.
Uyu murabyo wateje kubura kw’umuriro amasegonda macye cyane i Vatican wakubise hejuru neza neza ya Basilica St Pierre izwi cyane, ndetse na za camera zimwe zibasha kuwufata.
Iyi Bazilica imaze imyaka 500 ni imwe mu zubashywe cyane i Vatican ndetse ni nayo iturirwamo ibitambo bya Misa zisomwa na Papa.
Uyu murabyo ugaragaye nyuma y’uko Isi yose itangajwe n’iyegura ridasanzwe rya Papa Benedigito wa 16 ku myaka 85 y’amavuko wavuze ko atorohewe n’izabukuru.
Umusimbura we azamenyekana mbere ya Pasika, umunsi mukuru wa Kiliziya Gatolika. Papa mushya akazatorwa n’abacardinal 120.
The Sun
JP GASHUMBA
UMUSEKE.COM
Mbabajwe nuko ndi umunyabyaha gusa naho umurabyo waba umukorano,wava kumana,byaba ibitero bya satani nziko ntawe uzagendera kw’itike yidini niba ari nako bimeze ubwo zizatukwamo nkuru,ariko aho igihe kigeze ntawe uyobewe icyaha icyo aricyo.NTITUKARANGAZWE N’UBUSA NGO TUBE TWAKURIZAMO NO GUKURURA UMWUKA MUBI MUBANTU.Imana ibarinde
Wowe D.M.I ujye uvuga ubwobuhanuzi ubanjye gushishoza Bibiliya ntawe utayisoma gusa wamugani wawe reka dutegereze abandi bo bavuga ngo isi igiye kurangira ahubwo barayitega iminsi kandi ejo bayisige Mujye mwizera Imana yonyine!!!!!!
Ibyanditswe birashyitse nta gitangaje, hagira ibyago abatihana ngo bakire Yesu nk’umukiza wabo bamusimbuze papa na maria bagize Imana!
Niko muzajya mwumva ibije byose ngo bivuye mu ijuru? satani azakora ibimenyetso n’ibitangaza abantu babyiteko ari intumwa ivuye mu ijuru.ahubwo mwiyeze mukureho ibyaha byo mu mitima yanyu kdi ntacyo IMANA Izakora itabanje guhishurira abagaragu bayo ibihishwe byayo.nubundi ibyo rome-paien yakoze(persecution)mu gihe cya reformes chretiens bizongera gusohozwa na rome-Christ……”Nimubona ibyo bibaye muzararame murebe hejuru… kuko gucungurwa kwacu kwegereje”
muvandimwe janet ntidupfe ubusa,jye navuze ibyo nisomeye kandi bihari,igikuru ahubwo nugusenga umwe wese akiyeza kugiti cye naho mbere yo kuntuka wabanza ukibaza impamvu nabivuze naho nabikuye wenda ukaba wambaza nkakurangira.Imana iguhe umugisha.
sha noneho komubeshya ngo ngwiki PAPA azava mu Rwatubyaye tu! kuko guhora batora abazungu gusa byari biturambiye ahubwo ni uko Musenyeri Emmanuel Misago yasanze Shebuja namwe muzi niwe wari kuzamusimbura.ariko reka ntange undi mukandida PADIRI SELOMBA W’INYANGE nabene wabo da!NDAVUGA ABAFITE IMIRIMO ISA NIYE.
Brenda Imana ikubabarire kuko utazi ibyo uvuga,gusa iyo udasobanukiwe n’ibikorwa nabandi urasobanuza.Ururimi rwawe ntiruzakubuze ijuru.
Mureke guca Imanza kandi buri wese akiranuke hagati ye n’Imana ye.
ibyo biragaragaza ibihe byanyuma gusa dusabe Imana itweze kuko ibyo ntibisanzwe.
ngaho nimwikuremo ikibi murimwe murwanye satani nawe azabahunga biriya byose nibimenyetse byerekana ko umwana wumuntu ari hafi kuza gusa dusabire abakristo muri rusange bagire gushishoza
Nsanga hari abapfa kuvuga gusa bakavuga nivyo batazi kandi bazi ko bisomwa n’abantu benshi.Reba namwe nkuyo yavuze ko Eklezia Katolika yemera ko abasangiye ibitsina barongorana,biboneka ko we atanakurikiranye ivyo PAPA ubwe yavugiye muruzinduko mu bwongereza!Ndanamubwire ko President w’Uburundi yahawe agashimwe katasanzwe i Vatica kuko leta arongoye yiyamirije ivyo vyokubana musangiye ibitsina!Naho yiyise Abona ahubwo ni ntabona!Umugani uti:”uwugutuka ntagutorera!
mube maso gusa kandi musenge cyane,kuko muri kuvuga ibyo mutazi,mujye musoma kandi musabe ubwenge Imana,ibi byose byari planned kuva kera cyane,aba Papa nta butungane na buke bubaranga kuko bakorana na politique ingenga isi,ariyo Illuminati,murebe neza kuri youtube murasanga ukuri kose kuri kiriziya gatulika,naho undi mu papa uzaza niwe uzaba anti christ nyawe ubundi apfe asige kiriziya gatulika mukaga.yewe sinavuga byinshi gusa nugusenga cyane kuko nizera neza ko aho umugeni wa Christ azaba ari hose mwidini ryose azamujyana.naho aba Papa bamanipula abakristo babo,muri eglise niho harangwa ibimenyetso bya illuminati gusa,nabo bakabiramya nabakristo bakaramya batazi ibyo barimo.kandi ijambo ry’Imana ritubuza kugira igishushanyo icyo ari cyo cyose dupfukamira.GUTEGEKA KWA KABIRI 5:7-10.Imana iduhane umugisha.
Ndemera KILIZIYA imwe Gatulika itunganye kandi ikomoka ku ntumwa Mutagatifu Petero YEZU yaramubwiye ati”ragira intama zanjye”kandi ni we PAPA wa mbere.
nujya kuri uru rubuga ukabyisomera urasanga ngo atari ubwa mbere iyi mirabyo iharasiye so nta bitangaza birimo. http://fr.news.yahoo.com/foudre-tomb%C3%A9e-saint-pierre-rome-hier-125600786.html
IMANA NISINGIZW MU IJURU MUNSI ABANTU IKUNDA BAHORANE AMAHORO!YEZU KRISTU YEREKANYE KO ARIWE MUYOBOZI WIKIRENGA WA KIRIZIYA.KWEGURA KWA PAPA, KANDI YEZU AHARI,NTACYO BITWAYE WE NYIRUMURIMA AZATANGA ABASARUZI.
ibyo si wowe ubivuze ni Roho Mutagatifu ukurimo!Yezu aguhe umugisha!
ahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh nibisanzwe
Sibwo bwa mbere Papa yakwegura uretse ko nyuma y’imyaka 600 ariwe weguye wenyine.Naho ubundi imbere ye hari bandi batanu beguye harimo na Papa Benegito wa 9 weguye 3 uyu Papa akaba yari yaratowe afite imyaka 12 uyu niwe watowe ari muto kugeza ubu.
Birashoboka ko uriya murabyo waba ufite icyo uvuga kuko uriya mupapa ntiyari asanzwe kuko niwe watowe afite imyaka myishi kuva kilizaya yabaho.
Jye ndasubiza Dinga
Icyo ni ikimenyetso kidasanzwe tutagomba kwirengagiza. Ahubwo twicecekere turebe ibizakurikiraho kuko ntawamenya
AMEN, uyu murabyo udasanzwe ni ikimenyetso gikomeye kdi giturutse mwijuru,abatemera ko PAPA ari Nyirubutunane rero muzaba mumbwira. Erega nimwemere bantu b’IMANA?
Ntibisanzwe koko,Papa Yezu warwaniye ishyaka akubere hafi. dusengere cyane kiriziya, umusimbura atangwe n’Imana kandi ayoborwe na roho mutagatifu, shitani ikorwe n’isoni itsindwe n’umwami w’abami, yimakaze ukurin’amahoro,amurike umwijima weyuke.
Mwese murapapira Gusa.Umurabyo urasanzwe si nubwa mbere ubwo rero amagambo make muraje mutubeshye ngo isi igiye gushira nkibyo mwadukoze muri 2000.Kuki isi muyitega iminsi kandi muzayisiga
we have to pray for our mother church
Eheheee!!Imana dusenga iravuga,ubwo yavuze!ahubwo abafite impano yo gusemura mudutabare mutubwire!!
iri ni shari rya satani yababajwe nuko uyu mu pape atemera amakosa ari muri eglise catholique aho bavuga ngo abagabo bahuze ibitsina banarongorane ,papa yanze ayo mafuti ahitamo kwegura rero jye nibaza ko satani yashatse kumuhitana imana ikinga ukuboko kuko ntabwo arikimenyetso kiva mwijuru cu muturagaro niko mbyibaza imana ishimwe ko ntawahasize ubuzima
Amakuru ari kuvugwa ni uko nk’uko byagaragajwe n’umuhanuzi Malayakiya umusimbura w’uyu mu Papa hari ibyo afitanyeho isano n’ibyahishuwe APOCALYPSE! Reka dutegereze turebe!