Michael Jackson yatinze gushyingurwa kubera ikibazo cy’ibihumbi 30$

Hashize 257 days Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 05/10/2012 . Yashyizwe ku rubuga na   ·   Ibitekerezo 9

Byamenyekanye ko Michael Jackson yamaze igihe kigera ku mezi atatu atarashyingurwa kubera ikibazo cy’ibihumbi 30 by’amadorari kigaragaramo mushikiwe Janet nkuko byatangajwe mu gitabo gishya cyasohotse.

Yashyinguwe nyuma y’amezi atatu yitabye Imana

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwami wa muzika ya Pop tariki 26/06/2009 haciyemo igihe kinini atarashyingurwa, bamwe bibazaga ko umubiri we ugisuzumwa, abandi bakavuga ko hategerejwe ko abo mu muryango we bazemezwa aho ashyingurwa, ndetse hakaba n’abatebyaga ko uyu mugabo yaba yari yaraguze ikibanza ku mubumbe w’Ukwezi azashyingurwaho.

Nubwo Jackson yasezewe tariki 7/07/2009 muri stade y’ikipe ya Los Angeles Lakers ya Staples Center, umubiri we washyizwe mu mva tariki 3/09/209 amezi hafi atatu nyuma y’urupfu rwe.

Nyuma y’urupfu rwa Jackson, iki gitabo ku buzima bwe cyasohotse kivuga ko mushiki we Janet yishyuye ibihumbi 30 by’amadorari ku kibanza kizajyamo imva ya musaza we, ariko agasaba ko azayasubizwa mbere y’uko ashyingurwa.

Gusa uyu mugore ubu w’imyaka 46 yanze ko musaza we ashyingurwa mu kibanza mu gihe yari atarasubizwa ibyo bihumbi bye yishyuye ikibanza.

Iki gitabo cyasohotse cyitwa “Untouchable” kivuga kandi uburyo bamwe mu bavandimwe ba Michael Jackson nyuma y’urupfu bagiye munzu ye bagasaka ahantu hose bashakisha amafaranga, dore ko Jackson byavugwaga ko atunze miliyoni magana atatu z’amadorari.

Mu irimbi rya Forest Lawn aho Janet yaguze ikibanza bagashyingura musaza we ari uko babanje kumwishyura

Aho umubiri we uruhukiye mu irimbi Forest Lawn ahitwa Glendale, California

AP 

Egide RWEMA
UMUSEKE.COM

Facebook Twitter Email

Kwamamaza
Ibitekerezo (9)
  1. egide says:

    ikiruta ni ukwita kw’iherezo ryawe mbere y’ubutunzi

  2. eric c says:

    aliko kuki mutukana kweri niba yarapfuye nk,imbwa mwe nukukvugako muzapfa nk,ipusi kuko ngipfa ikanuye
    muribicucu kweri, yarumugabo wumva
    haricyo ashinjwa ,kwiba, kwica, ideni….
    ahubwo muzatabaruke nkawe

  3. umusomyi sarah says:

    Tuvuge se ko nta 18.000.000 Frw yari atunze ko arizo zihwanye na 30,000$, niba se atarayatunze cash, nta bikorwa yari afite byayabyara? umuntu w’icyamamare kuriya, niba ari icyo burya abantu bose tubibeshyaho.

  4. ntezana says:

    ariko ibyo muvuga ni ibiki?umuntu w,umugabo wariwarigize nk,umukobwa,yari imbwa kweri mubyukuri ntiyari umugabo cyangwa umugore wowe ari nka musaza wawe wamukunda uhereye kuki?umuntu utaremeraga uko yari burya turirata ariko urupfu ruraturinganiza

  5. Gikundiro says:

    Erega umuhanzi Theo yaravuze ngo Dukorere Imana nk’abazapfa ejo tureke iby’isi bitagira nyirabyo!none se murumva ataribyo?yakoreye cash apfuye no kumushyingura biba ikibazo! iby’isi niko bimera uraruha maze wamara gupfa bikaribwa nutarabiruhiye.

    • BALOTELI says:

      ukekako IMANA itavuze ukuri? Urupfu rwakabaye inyigisho kubemera MANA basigaye imusozi. Ikindi nuko yavuze ukuri nzagusuzuguza niwishyira hejuru nka satani wavumwe kuko nawe yishyize hejuru aravumwa. Banyamiziki murabe maso kuko IMANA ntiyemera izo ngoma zanyu yaba muri night club cg se munsengero

  6. SUN says:

    BIBAHO ISI NTIGIRA INYITURANO

  7. tubanambazi says:

    Mbega famille itagira isoni !!!!!!!
    Bakunda amafaranga kurusha abo bavukana cg abana babo !!! Ni abatindi babashenzi ndumiwe peee !!!
    Naho nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira. Aha mbabariye babiswe bana be yasigiye uliye muryango!!! bazabarya bahagaze!!!!!

  8. Alin says:

    Ariko kweri niba harumuntu wabihiwe nubuzima uyu mwana wumuhungu nawe arimo.Kwangwa numuryango wawe kurusha abandi bantu.aRUHUKIRE Mu mahoro kdi n’itangazamakuru iyaba ryari rimuhaye agahenge





ICYITONDERWA: Tanga igitekerezo cyawe udatukana, utamamaza, utavangura; unyuranije n'ibi ntago igitekerezo cyawe kijya ku mugaragaro. Ushaka kutwoherereza inkuru cyangwa Kwamamaza? Twandikire kuri Email: info@umuseke.com.

Weboy
Darmin Resto
IAN BOUTIQUE
250 ESTATE
Ads
SIRWA Color
Ads