Kwegura kwa Papa nta gikuba byaciye – Abakilisitu b’i Kigali

Hashize 127 days Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 12/02/2013 . Yashyizwe ku rubuga na   ·   Ibitekerezo 16

Abakristu gatorika basengera kuri Paruwasi ya St Michel mu Mujyi wa Kigali bavuga ko icyemezo cya Papa Benedigito wa XVI cyo kwegura ku murimo wo kuyobora Kiliziya Gatorika cyabatunguye ariko ko nta gikuba cyacitse, ahubwo ko bagomba gusenga cyane kugirango Imana ibahe undi uzayobora kiriziya.

Abakilistu b'i Kigali kuri nubwo bidasanzwe ariko kwegura kwa Papa babyakiriye

Abakilistu b’i Kigali kuri nubwo bidasanzwe ariko kwegura kwa Papa babyakiriye/Photo Ishimwe Justin

Nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo ku wa 11/02/2013 n’ibiro by’i Vatican, rivuga ko Papa ubwe yatangaje ko guhera taliki 28/02/2013 azahagarika imirimo ye kubera impamvu z’umubiri we ugenda urushaho kunanirwa, twifuje kumenya uko abakristu gatolika bo mu Rwanda bakiriye iki cyemezo.

Mu kiganiro n’abakristu bari bitabiriye misa ya saa sita kuri Paruwasi ya Mutagatif Mikayire iherereye mu mujyi wa Kigali, bamwe mu bakristu twaganiriye baremeza ko n’ubwo abantu bari bamenyereye ko Papa ayobora Kiriziya kugeza igihe atabarutse, ibi ngo byabatunguye, ariko bakaba basanga nta gikuba cyacitse mu bakristu ahubwo ko bagomba gusenga cyane kugirango imana ibahe undi uzayobora kiriziya.

Misa ihumuje, Padiri Charles Ntabyera yasabye abakristu kubanza kwicara gato maze atanga ibisobanuro ku cyemezo Papa Benedigito wa XVI yafashe, aho yasabye abakristu kutumva amabwire ko byaba ari ubuhanuzi, ahubwo abasaba gusenga cyane kugirango Imana ibahe undi mushumba ubishoboye nk’uko babyifuza.

Padiri Charles Ntabyera yakomeje asobanura ko, nk’uko amategeko ya Kiliziya, muri canon ya 332 § 2, avuga ko, Papa ashobora kwegura ku mirimo ye igihe cyose abikoze yabitekerejeho bihagije kandi akabikora nta gahato ashyizweho. Icyo cyemezo iyo cyatangajwe ntigihinduka. Akaba akomeza asaba abakristu kutagira ubwoba.

Biteganyijwe ko guhera kuya 28/02/2013 i saa mbiri z’umugoroba (20h.00)  icyemezo cya Papa Benedigito wa XVI  kizashyirwa mu bikorwa ari nabwo hazatangira imyiteguro yo gutora undi.

Papa Benedict XVI ubusanzwe azwi ku izana rya Joseph Aloisius Ratzinger, yavutse taliki 16/04/1927 akaba ari Papa wa 265 wimitswe na Kiliziya Gatolika tariki 19/04/2005; afite ubwenegihugu bw’Ubudage na Vatican. Papa waherukaga kwegura ku mirimo ye ni Papa Gregory XII mu mwaka w’i 415.

Orinfor

JP GASHUMBA
UMUSEKE.COM

Facebook Twitter Email

Kwamamaza
Ibitekerezo (16)
  1. baptiste says:

    nibyiza gusangira ubuyobozi

  2. baptiste says:

    yakoze igikorwa cy’ubutwari birakwiye ko abantu bose bakuze baharira abakiri bato bibere urugero bose imana ikomeze ibane nawe iteka ryose

  3. baptiste says:

    Imana imufashe muzabukuru ye

  4. TUTU says:

    Mwakagera Yezu na Mariya ni musenge ubutarambirwa,kuko ntaho bukicyera.Ushobora kwibaza niba Saint Père yeguye kubwende bwe cg se ahari abantu hanuka urunturuntu.
    Yezu ati”ushaka kunkorera yikurere umusaraba wanjye ankurikire”Nge mbona yarigukurikiza inama z’umwami wacu yezu christ,akikorera umusaraba kugeza igihe yisangiye Imana Data.

    Mugire amahoro

    J.Bosco

  5. Ishimwe says:

    Iriya foto iriho ko atari iya Saint Michel ko ari iya St. Pierre na Padiri wacu Denis, Fraitiri Amorain na Monsieur w’Abahereza kuki ariyo bahisemo?
    Mu gitondo ndababaza niba barabasabye uburenganzaira.

  6. umubyeyi says:

    aho kwica ibintu kubera intege nke wabirekera aababishoboye uyu mugabo ndamwemeye kandi burya ni ingabire yo gushishoza igishimisha Imana yagize

  7. ndayisaba says:

    jye ndamwemeye ari saziye ubundi umusaza wa 86 mwumva akora iki kweri sibyegera bye bikora akazi numva ntakibazo gatolika ifite iparatuni ahubwo nibashyiriho umunyafurika nayobewe niba imana yari inzungu kuko bose nabazungu gusa.

  8. mukabwajana says:

    Ahubwo atubere urugero uzi kuba utagishobora no kwigenza ugakomeza kwicara ku ntebe ngo ni akazi ubundi uba ukora iki kandi akazi gasaba ingufu ahubwo wajya kuruhuka noneho abandi bagakora kuko ibyo bakora nawe bikugeraho. Ino tugerageze guha young akanya bakore natwe turuhuke kandi isanduku y’ubwiteganyirize irakugoboka kandi ugakora ibyo ushoboye. Tubizirikane

  9. mico says:

    IMANA NIYI IDUHA UBUTWARI MUBYO DUKORA BYOSE AMEN.

  10. morris says:

    Ubundi umuntu ananirwa umurimo w’Imana gute ?

  11. Pablo says:

    Yafashe icyemezo cya bien!

  12. Christien says:

    Kwegura kwe bimufitiye inyungu,ariko ba monseigneurs,pretres,fréres,bagiye guhura n’akazi ko kwigisha aba christu,kuburyo bizatwara budget ndende na affaires ndende mu catolic ku isi yose.

  13. Inzobere says:

    Ubundi iyo unaniwe urareka,abashoboye bagakora akazi

  14. Alem says:

    Ndashima byimazeyo icyemezo Pape yafashe cyane cyane ko yanze kugundira kuyobora kiliziya nta mbaraga z’umubiri yari agifite kuko nazo zikenewe , abaye intwali nka mugenzi we wigeze kwegura mu 1415

  15. imbwa says:

    ntabyera ni umupadiri usobanutse kandi w’umuhanga ,ndamwemera cyane kuko nibyo yigisha ubona abizi ntaho ategwa kandi aranitonda

  16. Umukristu says:

    kwegura kwe gufite ishingiro ahubwo n,abandi bagundira ubuyobozi bananiwe cg baranapfuye bakanga kubivuga barebereho. Imana ikomeze kumutiza iminsi yo kubaho





ICYITONDERWA: Tanga igitekerezo cyawe udatukana, utamamaza, utavangura; unyuranije n'ibi ntago igitekerezo cyawe kijya ku mugaragaro. Ushaka kutwoherereza inkuru cyangwa Kwamamaza? Twandikire kuri Email: info@umuseke.com.

Free WordPress Themes
Darmin Resto
IAN BOUTIQUE
250 ESTATE
Ads
SIRWA Color
Ads